RWANDA: UNDI MUSIRIKARI MUKURU NAWE YAHUNZE IGIHUGU !

Capt  SIMBA Régis ni umwe mu basirikare bahoze bizewe cyane na RDF akaba na muramu wa Gén Kabarebe.  

Nawe yitandukanyije n’igisirikare cya Kagame afata iy’ubuhungiro. Nk’uko ikinyamakuru Umuvugizi cyabitohoje, uyu musirikare mukuru yahisemo guta akazi ke ko kurinda amahoro muri Haiti, yari amazeho amezi atatu gusa, yerecyeza iy’ubuhungiro muri kimwe mu bihugu by’I Bulayi tutatangaza izina kubera umutekano we .

Ayo makuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, yemeza ko iminsi micye nyuma y’ifungwa rya Lt Col Sarto Bahenda, ubwo yafungwaga n’inzego z’iperereza za Kagame, iperereza ryabo ryakomeje muri Haiti, mu rwego rwo gushakisha abasirikare b’u Rwanda bagiyeyo, bacyekwaho ko bakorana na Gen Kayumba na Col Karegeya .

 

Ayo makuru atugeraho aturuka ahantu hizewe, yemeza ko Polisi y’igihugu yohereje itsinda ry’abayobozi b’abapolisi rigizwe na Nsabimana , Acp Kalisa Faustin na ACP Kabera John Bosco , abo bose bakaba baragombaga kujya guhata ibibazo Capt Simba hamwe na Lt Ndayizi Eric icyo baba bazi kuri RNC , icyo baba baravuganye na Lt Col Sarto mbere akiri mu kazi hamwe n’ibindi byinshi .

 

Nyuma y’aho ikinyamakuru Umuvugizi gisohoreye inkuru yatabarizaga Lt Col Sarto yanditswe na bagenzi be, batungaga agatoki Capt Simba kuba ariwe waba waratanze amakuru yatumye afungwa, twongeye kubona andi makuru yerekanaga ko ahubwo na Capt Simba, yari mu basirikare bari bamaze gutererwa icyizere, kubera gucyekwaho gukorana n’aba Col Karegeya hamwe na Gen Kayumba rwihishwa .

 

Ayo makuru atugeraho yemeza ko bamwe mu bapolisi baba baritakanye Capt Simba Regis, kuba ariwe wajyaga avugana n’abatavuga rumwe na Kagame. Byamuviriyemo guhamagazwa hagati ya tariki ya 16/07/2011 na 18/07/2011, muri Hotel yitwa Caribian, Hotel yo muri Haiti, ahitwa Jeremiah. Agezeyo yahaswe ibibazo bitandukanye n’abapolisi batatu bakuru ACP Kabera John Bosco na Deputy Commisioner General Of police Nsabimana Stanley na ACP Kalisa Faustin .

 

Nyuma yabyo bahise bamuhagarika ku kazi, bamubwira ko atumijwe I Kigali ari naho azasobanurirwa iby’ akandi kazi agezeyo . Ibi bikaba byaranabaga mu gihe na none banabwiraga Lt Ndayizi Eric kuba yabategereza bakajyana i Kigali. Ariko amakuru atugeraho yemeza ko yaba Capt Simba cyangwa Lt Ndabizi baba baraburiwe mbere ko nibaramuka basubiye I Kigali, bagombaga kugirwa nkaba Lt Col Sarto ,Col Rugigana ,Col Mudenge, abasirikare bakomeje kugaraguzwa agati bazira amaherere. Ibyo byatumye abo bandi bakizwa n’amaguru aho kugererwa mu gatebo bagenzi babo bagerewemo .

 

Capt Simba Régis ni umwe mu basirikare bahoze hafi ya Gén Nkunda akaba n’umuvandimwe w’umugore wa Gén Kabarebe. Yafashe indege ituruka muri Haiti ku itariki ya 19/07/2011 yerekeza inzira yo mu Bulayi .Ibi bibaye na none nyuma y’igihe gito, umwe muri baramu ba Gen Kabarebe witwa Maj Aimable Rudahunga akuwe mu mutwe w’ abasirikare barinda Kagame. Kubera gutakaza icyizere yerekejwe ku masomo mu kigo cya gisirikare cya Gako .

Capt Simba Régis ni umusirikare mukuru wa gatatu uhunze igisirikare cya Kagame mu gihe kitarenze ukwezi, akabikora avuye mu butumwa bw’amahoro.


Kagabo, London

Source:  Umuvugizi

inyenyerinews@rocketmail.com

Views: 6107

Comment

You need to be a member of www.inyenyerinews.net to add comments!

Join www.inyenyerinews.net

© 2014   Created by Inyenyerinews.   Powered by

Report an Issue  |  Terms of Service