RWANDA-RDC: PAUL KAGAME AFITE UMUGAMBI WO KWIGARURIRA INTEKO ISHINGA AMATEGEKO YA CONGO



Muri iki gihe hategurwa amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Paul KAGAME w'u Rwanda arakora ibishoboka byose kugirango Inteko ishinga amategeko izabe irimo abantu be bahagije ku buryo nyuma yaho azaba afite ubushobozi bwo kugenzura amategeko yose atorwa n'iyo nteko.

Mu gushaka kugera kuri uwo mugambi we, Paul KAGAME arimo arakoresha umutwe wa CNDP wahoze uyobowe na Général Laurent NKUNDA ubu akaba amaze imyaka igera kuri itatu afungiye mu Rwanda.

Uwo mugambi Paul  KAGAME yawutangiye kera. Nyuma yo guta muri yombi Général Laurent NKUNDA, abasigaye muri CNDP ntibigeze bishimira kuyoborwa na Général Bosco NTAGANDA uzwiho kuba igikoresho cya Leta ya KAGAME.

Kuva aho ingabo zahoze ari iza CNDP zinjirijwe mu ngabo za Congo zirangajwe imbere na Général Bosco NTAGANDA, ngo usibye kwambara imyenda n'ingofero by'ingabo za Congo ubundi nta kizitandukanya n'ingabo z'u Rwanda kuko zakomeje guhabwa amategeko avuye i Kigali kandi zikayubahiriza uko yakabaye.

Abanyekongo kandi basigaye muri CNDP nyuma y'uko Général Laurent NKUNDA ajyanwe mu Rwanda CNDP igahinduka ishyaka rya politiki, ntibigeze bishimira kuyoborwa na Philippe GAFISHI woherejwe na FPR avuye i Kigali.

Uwo Philippe GAFISHI ni umunyarwanda w'umukongomani, azwiho kuba ari umuhanga mu bya statistiques, kandi  usibye igifaransa, n'icyongereza ngo arakizi neza. Ibyo byatumye FPR imwiyegereza kugirango ubutegetsi bwabo nibumara gushinga imizi azahite atangira gahunda yo guteza imbere urulimi rw'icyongereza muri Kivu y'amajyaruguru mu mashuri no mu kazi bityo kizasimbure igifaransa nk'uko bimeze ubu mu Rwanda.

Uwo mugabo udafite uburambe mu bya politiki, cyane cyane utamenyereye amanyanga ya FPR, byahise bimunanira abura ayo acira n'ayo amira, ahitamo guhungira muri Nigéria. None FPR yamutumyeho iramuhugura bundi bushya, ubu akaba ari umwe mu bantu FPR yohereje kuzaba umukandida mu matora yitwa uwa CNDP nyamara ahagarariye mu by'ukuri inyungu za KAGAME. Hari n'abandi bakandida bizwi ko ari aba KAGAME nk'uwitwa KAMANZI Sebujori n'abandi...

Iyogahunda ariko ngo ntiyoroheye Paul KAGAME, kuko amaze kubona ko Général Laurent NKUNDA ashyigikiwe n'abantu benshi, bikaba bizagorana kugira ngo abakandida ba Kigali bemerwe. Niyo mpamvu ubu KAGAME arimo gukoresha Général Bosco NTAGANDA mu kumvisha abayoboke ba Laurent NKUNDA ko bagomba gushyigikira abo ba kandida ba FPR bakabona amajwi.

Amakuru aturuka aho muri Congo aravuga ko uwo Général Bosco NTAGANDA aherutse gukoresha ubusabane nk'ubwo FPR ikoresha iyo amatora ari hafi mu rwego rwo gushaka amajwi. Ubwo busabane ngo bwabereye ahitwa i Gicanga muri Masisi. Kugirango bimworohere, muri ubwo busabane yatumiyemo murumuna wa Général Laurent NKUNDA witwa Philémon. Yari yatumiye kandi abasirikari bazwi ko ari inshuti za Laurent NKUNDA ari bo Colonel MAKENGA na Colonel Faustin tutashoboye kumenya irindi zina rye.

Abo bose ariko ngo banze kwitabira ubwo busabane kuko bari bamaze kumenya ko ari Leta y'i Kigali yabuteguye, dore ko uwo munsi ibinyobwa byakoreshejwe byinshi byavuye i Gisenyi mu ruganda rwa BRALIRWA.

Kuva Général Laurent NKUNDA yafatwa, Leta ya FPR imaze gutakaza icyizere cy'abatutsi b'abanyarwanda baturutse muri Congo, kandi abanze kuyoborwa na Général NTAGANDA ubu bamereye nabi ingabo za KAGAME muri Kivu. Muri abo harimo Colonel RUSINGIZA uyoboye umutwe wigometse kuri NTAGANDA akanga gukurikiza amabwiriza avuye i Kigali.

Ubwoba Paul KAGAME afite ni uko abarwanyi ba Col. RUSINGIZA bakwifatanya n'umutwe wa FDLR bakaburizamo gahunda yatangiye yo kwigarurira Kivu yose. Ngo haba hari imishyikirano hagati y'iyo mitwe yombi, ariko ayo makuru ntiturayabonera gihamya.

Umugambi wo kubona imyanya mu nteko ishinga amategeko ya Congo niwo watumye KAGAME yarongeye kwohereza abasirikari muri Kivu mu rwego rwo guteza akaduruvayo igihe cy'amatora ngo babone uko biba amajwi nta nkomyi nk'uko yabyumvikanyeho na mugenzi we Joseph KABILA.

Moses MUGISHA.

Views: 1006

Comment

You need to be a member of www.inyenyerinews.net to add comments!

Join www.inyenyerinews.net

© 2014   Created by Inyenyerinews.   Powered by

Report an Issue  |  Terms of Service