RDC: FDLR IRAHAKANA AMAKURU AVUGA KO YAFASHE SHABUNDA

Umuvugizi wa FDLR witwa LA FORGE FILS BAZEYE aratangaza ko nta ruhare FDLR yagize mu mirwano iherutse kubera mu ntara ya Kivu y'amajyepfo ahitwa Shabunda.

 

Muri ako gace habereye imirwano ikomeye kuwa gatatu 24.08.2011 yahuje ingabo z'u Rwanda n'inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Joseph KABILA.

 

 

Nk'uko byumvikanye kuri Radio mpuzamahanga BBC, iyo mirwano ngo yatumye abaturage bagera ku bihumbi icyenda bahunga bava mu byabo, ubu bakaba badafite imfashanyo iyo ariyo yose. Abo baturage kandi babwiye umunyamakuru wa BBC ko bahunganye n'Umwami wabo gakondo.

 

 

Abaturage batuye muri ako gace bo bavuga ko iyo mirwano ikaze yabavanye mu byabo yashyamiranyije ingabo z'u Rwanda n'iza FDLR, nyuma ingabo z'u Rwanda zikaneshwa zikiruka, hakigarurirwa n'ingabo za FDLR ari nazo zaba zihagenzura kugeza ubu. Ibyo ariko umuvugizi wa FDLR arabihakana avuga ko atari bo baharwaniye n'ingabo z'u Rwanda.

 

Umunyamakuru wa BBC yabajije LA FORGE FILS BAZEYE niba koko ako gace ka Shabunda bagafashe, arabihakana, amusubiza ko aho hantu batigeze baharwanira n'ingabo za KAGAME, ko abasirikari ba FDLR batigeze banahakandagira. Yabwiye umunyamakuru ko aho hantu hari imitwe myinshi yitwaje ibirwanisho irwanya Leta ya Congo, ikaba kenshi ikunze kurwana n'abasirikari ba Paul KAGAME iyo bagiye kwiba amabuye y'agaciro mu birombe bya zahabu na diamand.

 

Bamubajije niba hari ingabo z'u Rwanda ziri muri Congo yabashubije ko mu minsi ishize u Rwanda ruherutse kohereza muri Congo y'amajyaruguru abasirikari bagera kuri babataillons eshatu bakaba cyane cyane barimo kurwana n'imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Prezida KABILA. Umuvugizi wa FDLR avuga ko amakuru afite ku iyoherezwa ry'ingabo z'u Rwanda muri Congo ayafitiye gihamya, kuko yizeye abayamugezaho, bamwe muri bo bakaba bari mu Rwanda.

 

Kuri icyo kibazo cyo kwohereza ingabo z'u Rwanda muri Congo, umunyamakuru wa BBC yabajije umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda Colonel Joseph NZABAMWITA niba koko ibyo bavuga ari byo amusubiza ko nta basirikari b'u Rwanda bari muri Congo, ko kandi n'iyo bakoherezwayo byaba ari ku bwumvikane hagati y'ibihugu byombi. Yongeyeho ko ingabo z'u Rwanda zoherejwe muri Congo atari FDLR igomba kubimenya cyangwa kubitangaza.

 

Icyo gisubizo Colonel NZABAMWITA yatanze kirerekana neza ko abasirikari b'u Rwanda boherejwe koko muri Congo. Ikindi twababwira ni uko iyo ntambara babatije Congo ya gatatu itandukanye n'izayibanjirije ari zo Congo ya mbere n'iya kabiri. Muri iyi ntambara ya Congo ya gatatu, mission ya mbere ingabo z'u Rwanda zifite ni ugufasha Joseph KABILA guhashya inyeshyamba zimurwanya, no kurinda ibirombe by'amabuye y'agaciro Paul KAGAME avomamo zahabu na diamand.

 

Gucukura ayo mabuye y'agaciro Joseph KABILA akaba yarabyemereye Paul KAGAME bamaze kumvikana ko mu matora ya Perezida azaba mu minsi iri imbere ingabo z'u Rwanda zizafasha Joseph KABILA kwiba amajwi kuko amaze kubona ko mu ntara ya Kivu nta bantu benshi bazamutora.

 

Akaba rero ateganya ko bibaye ngombwa gutangaza ko ariwe watsinze amatora ku buryo bw'uburiganya, yaba afite protection y'abasirikari ba KAGAME, ndetse icyo gihe akaba yahungira kuri Goma biramutse bimukomeranye i Kinshasa kuko yamenye ko abarwanya ubutegetsi bateganya imyigaragambyo simusiga yo kumukuraho naramuka atsinzwe akanga kurekura ubutegetsi, nk'uko byagenze muri Côte d'Ivoire.

 

Twe rero tukaba dusanga ariyo mpamvu ingabo z'u Rwanda usanga zidashishikajwe no kurwanya ingabo za FDLR ahubwo zikaba zigenda zisatira ahari ibirombe bya zahabu na diamand ari nacyo gituma muri iyi minsi zirimo gucakirana n'inyeshyamba zirwanya Joseph KABILA nazo zishaka ibyo birombe, kandi zidashobora kwihanganira abaza kubasahura umutungo baturutse mu Rwanda.

 

Moses MUGISHA.

Views: 1157

Comment

You need to be a member of www.inyenyerinews.net to add comments!

Join www.inyenyerinews.net

© 2014   Created by Inyenyerinews.   Powered by

Report an Issue  |  Terms of Service