Amakuru agera ku kinyamakuru inyenyerinews aturuka ahantu hizewe yatanzwe nabamwe muri maneko ba Kagame, bagize urwego rw’iperereza rwitwa NSS rukuriwe nuwitwa Col Dr Emmanuel NDAHIRO, bavuga ko kuwa 04/04/2011 hagati ya saa saba na saa munani z’ijoro ingabo za RDF zinjiye mu kigo cy’ishuri cya Groupe Scolaire Rwempasha bafata abana b’abahungu cumi na babiri babawira ko nibasakuza bahita babarasa, abanyeshuri bakimara kumva yuko bari buraswe bahise baceceka bose batinya ko bahita bicwa.
Ubwo abo banyeshuri bararuciye bararumira maze bemera kwinjizwa mu igisirikare cya RDF ku ngufu, amakuru avuga ko imodoka yari ibatwaye yageze mu nzira irapfa itaragera mu kigo cya gisirikare cy’I Gabiro aho abasore bose bari bafashwe ku ngufu kugira ngo binjizwe mu gisirikare bagombaga guhurira ngo babone kurira amakamyo yagombaga kubageza ku kirwa cy’Iwawa aho bagombaga gukorera imyitozo ya gisirikare yigihe gito (HASTY BASIC MILITARY TRAINING) hanyuma ngo bagahita bajya ku rugamba muri Congo, ubwo bamwe mu banyeshuri b’inkwakuzi bagera kuri bane basabye uruhusa rwo kujya kwihagarika maze bafata iy’ishyamba basubira iwabo.
Ikinyamakuru inyenyerinews cyashoboye kuvugana na bamwe mu banyeshuri bakimenyesha ko ishyamba barigenze mu gihe kingana n’iminsi ine, biravugwa ko abo bana bagiye bahura n’inyamaswa nyinshi mu ishyamba maze bakazihisha ku biti zigahita nabo bagakomeza.
Mu gihe ikinyamakuru inyenyerinews cyahabwaga iyi nkuru cyakoze ubushakashatsi cyabashije kumenya bamwe mu banyeshuri babashije gutoroka, mubo twabashije kumenya harimo KAMUGISHA Fred, KABERERE Joseph, KAMUGISHA Frank, aba banyeshuri bose batubwiye ko bose bigaga mu mwaka wa mbere w’ amashuri yisumbuye.
Amakuru avuga ko ibi RDF yabikoze nyuma yo kubura abasore bakuze kuko bamaze gutahura ikinyoma cya FPR, no kwibuka ko iyo imaze kugukoresha ibyo ishaka iguta hanze, hazongera kubaho urugamba ikakwitabaza, abamaze guca akenge baba demob bashiriye mu buhungiro, kuko bamaze gutahura ko urugamba Perezuda Paul Kagame ashaka kuba shoramo rutari mu nyungu z’igihugu, ahubwo ruri mu nyungu ze bwite.
Abasirikare benshi ba RDF baba ba ofisiye cyangwa abasirikare bato, bamaze gutahura ko Perezida Paul Kagame arimo kubakoresha kugira ngo bamufashe kugundira ubutegetsi kugira ngo atazashyikirizwa ubutabera kubera ibyaha byinshi aregwa birimo ababyeyi babo basirikare yishe mu ntambara ya 1990-1994 na Genocide y’abahutu yakorewe muri Congo aregwa na LONI muri raporo yayo yise MAPPING REPORT.
Ngo impamvu RDF yahisemo kwinjiza abana bato mu gisirikare nuko ngo bizaborohera kubayobya, no kubakoresha icyo bashaka kuko batari bamenya gutandukanya ururo n’icyatsi.
Umwe mu banyeshuri twavuganye witwa NGABO David uvuka ahitwa mu kirebe mu ntara y’Uburasirazuba(Umutara) akaba afite umubyeyi witwa RUSHINGABIGWI Claver kubera ukuntu umwana we yabashije gucika abasirikare ba RDF.
Uwo mubyeyi yahise afata icyemezo cyo guhungisha umuryango we awohereza mu gihugu cya Uganda. Uyu mubyewi w’uyu mwana akaba yarabayeho umusirikare wa RDF ariko akaba ashaje ku buryo atasubira mu gisirikare kandi amakuru avuga ko mbere y’uko bajya gufata abanyeshuri babanje kumugeraho arabahakanira bityo bituma bajya kumusimbuza umwana we.
Uyu mubyeyi yafashe icyemezo gikomeye cyo guhungisha umuryango we asigarana n’umukobwa we wiga mu mwaka wa kane mu kigo cya FAWE witwa MUNGANYINKA.
Aha umuntu yakwibaza aho u Rwanda rugana niba abana badafite uburenganzira bwo kwiga. Aha umuntu yakwibaza icyo imiryango nyarwanda iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yaba imariye abanyarwanda.
Nyamara abantu bibagirwa ko ibyo dukora byose tuzabibazwa n’amateka mu gihe cyose tugifite imyumvire itemera guhinduka.
Byaruhanga I.
© 2013 Created by Inyenyerinews.
Powered by
You need to be a member of www.inyenyerinews.net to add comments!
Join www.inyenyerinews.net