General James KABAREBE yararusimbutse!

 Amakuru agera kukinyamakuru inyenyerinews aturuka ahantu hizewe muri maneko za perezida Kagame PAUL.

Urwego rukuriye iperereza mugihugu bakunze kwita  NSS, aya makuru avuga ko kuwa 29/05/11 aribwo perezida Paul KAGAME yatumaga bamwe muri za maneko zigize urwego rwa maneko NSS gushakisha abantu bizewe bagomba kwica General James KABAREBE akaba na Ministiri w’Ingabo, maze bashaka abasore babasirikare bagera kuri bane (4) CPT,LT2,LT2,SGT aba bakaba bari bazwi neza ko  babanye na General James Kabarebe. Barajyenda bahawe akazi ko kwica shebuja baremera barajyenda bagiye kumwica bagezeyo bananirwa gukora icyabajyanye kuko yarasanzwe abazi neza kandi akaba yarakibabereye umuyobozi na bugingo nubu.

Amakuru akomeza avuga ko bakimara kugerayo aho General James KABAREBE yarari yarabakiriye maze ababaza ikibagenza.Aho kumwica bahise bamubwira ko bahawe mission yo kumwica ati none kuki mutanyica? bati reka ntabwo twabikora kuko tutarabicinyi ,ubwo bahise bamusaba ko yabahungisha kumpamvu z'umutekano wabo kugirango baticwa mukimbo cye kuko umurimo bahawe batawukoze nkuko bikwiriye.

Nawe akimara kumva uburyo abasirikali bamukunda nawe yakoze nk’umusirikali abaha amafaranga abaha ni modoka ye bayijyendamo bahungira mu gihugu cy’Uganda.Tukimara kumenya iyi nkuru ikinyamakuru inyenyerinews cyakoze ubushakashatsi kugirango kimenye amakuru yimvaho maze tubasha kumenya iyi nkuru  byimvaho ko ari ukuri ariko twirinze kugaragaraza abaduhaye iyi nkuru kumpamvu z’umutekano wabo.

Nyuma yaho General James KABAREBE bivugwa ko yaba yarahise ajya kureba shebuja ariwe nyakubahwa perezida Paul KAGAME wahise amwakira amwishimiye ariko mubyukuri atazi ikimuzanye yatunguye no kumva amubwira ko abantu yamutumyeho babonanye kandi ubutumwa yaramwoherereje babumuhaye.

Perezida yamuhakaniye ko nta muntu yigeze amutumaho aramubwira ati wivugira mu migani mbwira ikikugenza ubwo perezida Paul KAGAME yahise agwa mukantu yigira nyoni nyinshi amwereka ko ibyo avuga atabizi namba ,ati ayo makuru wayakuhehe?

Undi yamusubije rwose ko aho kugirango unyice  nki imbwa ngaho nyiyicira n’ubundi ndi icyo ndicyo kubera wowe none winteza imbwa nyiyicira!,Perezida Paul KAGAME waruzi neza icyo General James Kabarebe avuga yakomeje kumwigurutsa amusobanurira ko niyishinga amagambo yabanyarwanda n’akazi ntazagashobora,ubwo batandukanye ntamwanzuro ufashwe kandi byose Paul yabihinduye ubusa.

Ubwo General James KABAREBE yikomereje urujyendo ajya mukazi ke nkuko bisanzwe kuva icyo gihe bivugwa ko perezida KAGAME yigize nk’utazi ibyo James KABAREBE avuga ,umugambi we uba ubaye imfabusa gutyo.General James Kabarebe yamubwiye ko atazahunga igihugu kuko nicyo yarwaniye aho guhunga azemera akigwemo.

 

Byaruhanga I

Views: 10258

Comment

You need to be a member of www.inyenyerinews.net to add comments!

Join www.inyenyerinews.net

© 2014   Created by Inyenyerinews.   Powered by

Report an Issue  |  Terms of Service