FDLR: GENERAL MUDACUMURA NTAZATAHA AMANITSE AMABOKO.

Hari amakuru aherutse gutangazwa ku rubuga DHR yanditswe na FAIDA Justin avuga ko Général MUDACUMURA Sylvestre uyobora FDLR yaba ari hafi gutaha mu Rwanda ngo amanitse amaboko nk'uko byagendekeye mugenzi we Général RWARAKABIJE.

Muri iyo nyandiko FAIDA Justin avuga ko haba hari abazungu bafite umushinga wo gucyura Général MUDACUMURA bakamushyikiriza Paul KAGAME, barimo uwitwa TONY Blair nk'uko tubikesha FAIDA Justin. Ngo baba baherutse muri Congo kujya kugirana imishyikirano na Général MUDACUMURA bamusaba gutaha, ariko ngo ntawe uramenya igisubizo yabahaye.

 

Usibye FAIDA Justin, iyo nkuru y'itaha rya Général MUDACUMURA hari n'abandi bakomeje kuyivugaho amagambo menshi. Ababonye uburyo Général RWARAKABIJE Paul yatashye, bavuga ko ntawe byatangaza na Général MUDACUMURA atashye muri ubwo buryo.

Twashatse kumenya ukuri ku bivugwa kuri uwo muyobozi w'inyeshyamba tubaza umwe mu basirikari bakuru bakorera biro by'iperereza mu buyobozi bw'ingabo za FDLR atubwira ko ibyo bivugwa kuri Général MUDACUMURA nta shingiro bifite, ngo ni ikinyoma cyambaye ubusa.

Yatubwiye ko nta mishyikirano iri hagati ye n'umuntu uwo ariwe wese, ko abo bazungu bavugwa ntabigeze baza kumushaka. Yatubwiye ko niba Général RWARAKABIJE yaratashye ibyo ari akazi ke, ko Général MUDACUMURA we akomeje kuyobora ingabo kandi ko adashobora gutaha amanitse amaboko nk'uko birirwa babihwihwisa. Abo bazungu bavugwa se bahuriye he na Général MUDACUMURA ? Iyo mishyikirano yabereye mu yihe Hôtel cyangwa munsi y'ikihe giti ? Ababizi bazahatubwire.

Ibyo ngo ni ibinyoma bihimbwa n'abashaka gusenya FDLR no guca intege abasirikari bayo, nyamara ngo bahagaze neza kandi bafite moral. Yatubwiye ko Général MUDACUMURA azi icyo ashaka afatanije na FDLR, kandi ko bazaruhuka ari uko bakigezeho. Abafite inyungu za politiki baharanira bakirirwa bavuga amagambo adafite ishingiro sibo bazatuma  FDLR itezuka ku ntego yiyemeje. Abategereje rero ko Général MUDACUMURA ataha amanitse amaboko ngo nibakomeze bategereze amaso azahera mu kirere.

Tubibutse ko TONY Blair uvugwa muri uwo mugambi wo gucyura Général MUDACUMURA yigeze kuba Ministre w'Intebe w'Ubwongereza akaba kandi ari inshuti magara ya Paul KAGAME. Niwe wakunze kumugira inama ku bibazo byinshi bya politiki bikomeye yagiye ahura nabyo muri iyi myaka ishize.

 

Moses MUGISHA.

Contact: inyenyerinews@rocketmail.com

 

 

 

 

Views: 2560

Comment

You need to be a member of www.inyenyerinews.net to add comments!

Join www.inyenyerinews.net

© 2014   Created by Inyenyerinews.   Powered by

Report an Issue  |  Terms of Service